FPR-Inkotanyi yahumurije umuryango wabuze uwabo mu muvundo w’igikorwa cyo kwamamaza umukandida wayo
Umuryango FPR-Inkotanyi wihanganishije umuryango wabuze uwabo mu mubyigano wabaye abantu bataha bavuye kwiyamamaza k’umukandida wawo Paul Kagame n’abadepite bazawuhagararira mu nteko.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko umuntu umwe yapfuye abandi 37 bagakomereka ubwo abantu ibihumbi basohokaga ahaberaga kwiyamamaza kw’umukandida Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi mu murenge wa Rugerero mu burengerazuba bw’u Rwanda.
Umuryango wa FPR wavuze kandi ko uzaba hafi abakomeretse ndetse n’uyu muryango wagize ibyago.
Ubinyujije ku rubuga rwa X,wagize uti: “Umuryango FPR-Inkotanyi ubabajwe cyane kandi wifatanyije n’umuryango wabuze uwabo bitewe n’umuvundo wabaye kuri site yabereyeho kwamamaza umukandida wa RPF Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu Karere ka Rubavu. Umuryango FPR-Inkotanyi uzakomeza kubaba hafi no gukurikiranira hafi abakomerekeye muri uwo muvundo.”
FPR ivuga ko abantu barenga ku 250,000 bashyigikiye umukandida wayo,ubwo bari baje muri iki gikorwa cyo kwiyamamaza ku munsi wa kabiri.