Hatanzwe iminsi y’Ikiruhuko mu gihe cy’Amatora
Ku tariki ya 15 n’iya 16 Nyakanga 2024, yagenwe nk’iminsi y’ibiruhuko nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA).
Ni amakuru iyi Minisiteri yatangaje ibinyujije mu itangazo yashyize ku rubuga rwa X.
Ibi biruhuko byashyizweho mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda kwitabira ibikorwa by’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.
Aya matora biteganyijwe ko azitabirwa n’abarenga miliyoni 9 ndetse n’ama site y’itora akaba yaramaze guteganywa igisigaye akaba ari umunsi nyirizina.
Ni mu gihe Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda (NEC), yatangaje ko imyiteguro y’Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite u Rwanda rwitegura, igeze ku gipimo cya 90%.
NEC itangaza ko harimo gushyirwa ibyangombwa byose bikenewe kuri site z’itora, harebwa n’imihanda igera kuri ayo masite kugira bizorohere abahageza ibikoresho ndetse n’abaturage bazajya gutora.
Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo yashyizeho iyo minsi y’ikiruhuko mu rwego rwo kurushaho kunoza imigendekere y’amatora.