Umuyobozi yanenze abari bashinzwe umutekano wa Donald Trump ubwo yaraswaga

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe umutekano imbere mu gihugu, Alejandro Mayorkas, yavuze ko abari bashinzwe umutekano bananiwe inshingano zo kurinda umutekano wa Donald Trump uherutse gusimbuka urupfu.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, umukandida w’ishyaka ry’aba-Republicains ku mwanya wa Perezida, Donald Trump, yarashwe n’umusore w’imyaka 20 ku bw’amahirwe ararusimbuka.

Abantu benshi bamaganye uburyo abashinzwe umutekano wa Donald Trump bateshutse ku nshingano zabo, ntibabasha kubona uwamurashe wari ku nzu iri ku ntera ya metero 120, ndetse ntibabashe no guhita bamukingira ubwo amasasu yatangiraga kuraswa bikarangira rimuhushije.

Alejandro Mayorkas yavuze ko bitari bikwiriye kubaho ari yo mpamvu we abifata nko kunanirwa inshingano kandi avuga ko hazakorwa iperereza ryihariye kugira ngo hamenyekane icyateye icyo kibazo n’uko byagenze mbere yo gushaka ibisubizo bifatika kugira ngo bitazongera kubaho.

Donald Trump yararashwe ku bw’amahirwe akomereka ku gutwi gusa ntibyatinze abashinzwe umutekano we bahise bamujyana ahabugenewe kugira ngo yitabweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *