RIB yerekanye abantu baherutse gucucura banki agera kuri miliyoni 100 mu buryo bw’ikoranabuhanga
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abantu barindwi bacyekwaho kugaba ibitero by’ikoranabuhanga kuri imwe muri banki zo mu Rwanda bakiba agera kuri miliyoni 100 Frw.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nyakanga 2024, ku cyicaro cya RIB nibwo yatangaje ndetse inerekana abantu bafashwe bacyekwaho kugaba ibitero by’ikoranabuhanga kuri imwe muri banki zo mu Rwanda bakiba agera kuri miliyoni 100 Frw.
Uru rwego rwerekanye abantu batandatu barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga, ni mu gihe undi wa karindwi atabonetse ngo yerekanwe kubera impamvu z’uburwayi.
Muri abo bantu batandatu bagaragajwe harimo abasore batanu ndetse n’umugore umwe.
Ubuyobozi bwa RIB buvuga ko hari abandi bagishakishwa bacyekwaho gukora ibi bikorwa mu Rwanda.