Ibirori bya ‘Rayon Sports Day’ byagombaga kubera kuri stade Amahoro byimuwe

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bumaze gutangaza ko habaye impinduka yaho ‘Umunsi w’Igikundiro’ wagomba kubera kuri Stadium Amahoro hamaze kuba impinduka.

N’impinduka zije zitunguranye by’umwihariko ku bakunzi ba Rayon Sports, aho Umuvugizi w’Ikipe Ngabo Robert amaze gutangaza ko ibirori bya ‘Rayon Sports Day’ yagombaga kubera muri Sitade Amahoro yavuguruwe, byimuriwe kuri stade ya Kigali Pele.

Ni mugihe abakunzi bayo kandi bari batangiye kugura amatike yo kuzinjira muri ibi birori ngarukamwaka bitegurwa n’ikipe ya Rayon Sports, mugihe bari biteze ko bizabera muri sitade Amahoro yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza i Remera.

Rayon Sports yagombaga kuzakira ikipe ya Azam Fc yo muri Tanzania yari yatumiye.

‘Rayon Sports Day’ igomba kuzaba tariki 3 Kanama 2024 kuri Kigali Pele stadium i Nyamirambo ifite ubushobozi bwo kwakira yakira abafana bangana n’ibihumbi 22.

Ntazindi mpinduka ziratangazwa yaba ku cyerekereye amatike cyangwa n’amasaha umukino wagombaga kuzaberaho.

Aha kandi ntihigeze hatangazwa impamvu y’impinduka zatumye bahindura aho ibirori byagombaga kubera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *