Valantine Nyiransengiyumva wamenyekanye nka “Dore Imbogo” yitabye Imana
Valentine Nyiransengiyumva wamenyekanye ku Mbuga nkoranyambaga nka “Dore Imbogo Vava” yitabye Imana azize Uburwayi butaramenyekana
Amakuru yuko Valentine yitabye Imana yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu. Ni mu gihe hari hamaze iminsi bivugwa ko ari mu bitaro kandi arembye cyane yari arwariye mu bitaro bya Kibogora i Nyamasheke , ahava bamuhaye “Transfer” yo kujya kwivuriza mu bitaro bya Kibuye.
Amakuru y’urupfu rwe kandi yanemejwe n’Umuyobozi w”ibitaro bya Kibuye agira ati: “Yego yitabye Imana, amakuru nahawe n’abaganga bamwakiriye bavuga ko yahageze hafi sakumi ari umuryango we umuzanye kuko ibitaro bya Kibogora byamuhaye taransiferi tariki 23/07/2024, ngo aze kunyura muri Sikaneri ariko ntitaza ahita ajya mu rugo. Ubwo rero umuryango we watubwiye ko uyu munsi babonye atameze neza bamuzanye aje kunyura muri sikaneri ariko yari afite ibimenyetso by’umuntu uri muri koma, abaganga babona ko atari uwo kunyuramo ahubwo agomba kwitabwaho bakomeza kugerageza kumuzanzahura ariko biranga, nyuma biza kugaragara ko ibyo bari gukora ntacyo biri gutanga yarangije kuvamo umwuka”.
Valentine yiswe ’Dore Imbogo’ biturutse ku ndirimbo yaririmbye ifi inyikirizo avugamo ati “Dore imbogo,dore impala, dore imvubu” yaje gukundwa na benshi ndetse ikaza no kumwandikira izina mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.