Umugore yatawe muri yombi nyuma yo gutwikira umugabo we mu nzu akeka ko arikumwe n’indaya
Umugore wo mu Mudugudu wa Kabona mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza yatawe muri yombi nyuma yo gutwikira umugabo we mu nzu amukeka ko araranye n’indaya.
Uwatanze ubuhamya yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko uyu muryango usanzwe ufitanye amakimbirane.
Yagize ati “Batangiye batongana bapfa ko uwo mugore ashinja umugabo ko hari indaya iri mu nzu maze amubwira ko amutwikana n’iyo ndaya.”
Amakuru avuga ko uriya mugore yatswitse urugo rwubatswe n’ibiturusu akoresheje ikibiriti byahise binazamuka bijya mu nzu na yo irashya n’ibiyirimo.
Ari umugabo Antoine ari n’umugore we Alphonsine bari baratandukanye gusa aho umwe aba aturanye n’undi muri uriya mudugudu, bakaba baratandukanye kubera amakimbirane yahoraga hagati yabo.
Uwo mugore nyuma yo gutwika inzu byagaragaye ko nta ndaya yarimo kandi n’abaturage bari bamubwiye ko nta ndaya iri mu nzu.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Egide Bizimana avuga ko aya makuru na we yayumvise akaba yatangiye kuyakurikirana.
Amakuru avuga ko aba bombi bafitanye abana babiri. Ibyahiye ngo bifite agaciro ka miliyoni ebyiri n’igice mu mafaranga. Uriya mugore afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.