Sugira Ernest warumaze igihe adakina yatangajwe mu bakinnyi Kiyovu Sports izakoresha 2024/25

Nyuma y’igihe adafite ikipe rutahizamu Sugira Ernest yasinyiye Kiyovu Sports, avuga ko agomba gukora cyane akagaruka mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Sugira ufatwa nka rutahizamu w’abanyarwanda kubera ibitego bikenewe yagiye atsindira ikipe y’igihugu, yari amaze igihe adakina kuva atandukanye na Al Wahda yo muri Syria.

Uyu rutahizamu yaraye yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Kiyovu Sports izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024-25.

Sugira Ernest akaba yavuze ko kugaruka mu kibuga bivuze ko no mu ikipe y’igihugu yagarutsemo ari ikibazo cy’igihe gusa.

Ati “Ni nacyo kingaruye ubundi muri rusange, ni icyo ngicyo, ni ikibazo cy’igihe gusa kuko ikipe y’igihugu ni iya buri wese umuryango uhora ufunguye kandi ntabwo naciriweho iteka kugarukamo, ni ikipe y’Abanyarwanda, ni igihe gusa kibura.”

Sugira Ernest akaba yari amaze igihe adahamagarwa mu ikipe y’igihugu, kuva yajya gukina muri Syria.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *