Nyuma yo kugirwa Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yashimiye Perezida Kagame

Dr Ngirente Edouard yashimiye Perezida Paul Kagame wongeye kumugirira icyizere akamugira Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa X (iyahoze ari Twitter) Dr Ngirente Edouard yavuze ko atiteze gutezuka ku nshingano yahawe.

Ati “Mbikuye ku mutima, ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuba mwongeye kungirira icyizere mukangira Minisitiri w’Intebe. Ndabizeza gukomeza gukorana umurava no kudatezuka mu rugendo rwo guteza imbere u Rwanda.”

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Ngirente Edouard yongeye guhabwa izi nshingano muri guverinoma nshya nyuma y’iyindi icyuye igihe y’imyaka irindwi.

Dr Ngirente Edouard w’umugore n’abana babiri, yagizwe bwa mbere Minisitiri w’Intebe kuwa 30 Kanama 2017.

Ni mugihe kuri uyu wa 13 Kanama 2024, Perezida Paul Kagame yongeye kumugirira icyizere akamugira Minisitiri w’Intebe, nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri mbere.

Nyuma yo kugirwa Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard biteganyijwe ko azarahirira imbere Perezida wa Repubulika ahite atangariza Abagize Inteko Ishinga Amategeko imirongo migari Guverinoma ye izitaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *