Ikipe y’Igihugu y’Ubwongereza yageze i Kigali gukina imikino y’injojora ry’ibanze mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza yabaye iya mbere yageze i Kigali aho yitabiriye imikino y’ijonjora ry’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu Bagore cya 2026.

Ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ‘Great Britain’, yageze i Kigali muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2024.

Ikipe y’igihugu y’Ubwongereza iri mu itsinda rya 4, aho iri kumwe n’u Rwanda, Lebanon ndetse na Argentine.

Imikino y’irushanwa ry’ijonjora mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi ‘FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying Tournaments’, izabera muri BK Arena guhera tariki ya 19-25 Kanama 2024.

Ni mugihe iri tsinda rya gatatu C rizaba riherereye i Kigali, rizaba ririmo amakipe Brazil, Hungary, Senegal n’igihugu cya Philippines.

Ikipe y’Igihugu y’abagore y’u Rwanda ikina basketball niyo iri ku mwanya uri nyuma mu makipe azitabira iri rushanwa, aho iri ku mwanya wa 74 ku rutonde rw’Isi ruherutse gushyirwa hanze 

MENYA IMYANYA IBIHUGU BITEGEREJWE I KIGALI BIRIHO KU RUTONDE RW’ISI

ITSINDA RYA 3 (C)

  • Brazil (8)
  • Hungary (16)
  • SENEGAL (25)
  • PHILIPPINES (40)

ITSINDA RYA KANE (D)

  • Great Bretain (21)
  • Argentine (31)
  • Lebanon (51)
  • Rwanda (74)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *