Kamala Harris yemeye kugirana ibiganiro mpaka bibiri na Donald Trump
Ubwo yarari kwiyamamaza Kamala Harris yatangaje ku wa kane, tariki ya 15 Kanama ko azagirana ibiganiro mpaka na mukeba we w’ishyaka ryaba ‘Republika’ Donald Trump inshuro ebyiri, mu gihe abandi bari kumwe muri urwo regendo bazabikora inshuro imwe.
Ibi bibaye nyuma y’ibyumweru bitari bike abayobozi bombi badatanga igisubizo gikwiriye ku kibazo cyo kugirana ibiganiro mpaka gihuza abakuru b’ibihugu.
Ni mugihe ku ruhande rwa Trump na Kamala zari zimaze kumvikana ku mpaka inshuro imwe yagombaga kubahuza ku ya 10 Nzeri ndetse na visi-perezida we akaba yari yahisemo ku ya 1 Ukwakira, ariko kwiyamamaza kwa Trump kwari kuri gushaka izindi mpaka ebyiri ku mwanya wa perezida muri Nzeri ndetse no guhura mu buryo bwihariye (VP).
Ati: “Ibiganiro mpaka byararangiye. Abashinzwe ibikorwa byo kwamamaza Donald Trump bemeye icyifuzo cyacu cyo kujya impaka inshuro eshatu – kugira impaka ebyiri ku myanya ya perezida ndetse na visi perezida ”, ibi bikaba byavuzwe na Harris ku wa kane.
Yongeyeho ati “Tuvuze ko Donald Trump yagaragaje koko ku ya 10 Nzeri,” Uwungirije Kamala Harris witwa Tim Walz azajya impaka n’u na Trump, JD Vance ku ya 1 Ukwakira, hanyuma ibiganiro bihuzahuza Harris na Trump bibe mu Ukwakira.
Harris ni umugore wa mbere akaba n’umwirabura ukomoka mu majyepfo ya Asia wabaye Visi-Perezida, akaba afite intego yo gukora amateka yo kuba perezida w’umugore wa mbere uzaba ugiye kuyobora Amerika.
Ikiganiro mpaka cya mbere kizahuza Harris na Trump giteganyijwe ku ya 10 Nzeri kizatambuka kuri ABC News.