Basketball: Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abagore yatsinzwe n’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza iyiha amahirwe yo gukina ½

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abagore mu mukino wa Basketball yatsinzwe na Great Britain amanota 75-61 mu mukino wa nyuma wo mu itsinda D, amakipe yombi abona itike ya ½ cy’irangiza.

Uyu mukino wabaye ku wa Kane tariki 22 Kanama 2024 muri BK Arena witabirwa na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

U Rwanda rwatangiye umukino neza, Uwizeye Assouma na Murekatete Bella batsinda amanota menshi.

Agace ka mbere karangiye Great Britain iyoboye umukino n’amanota 16 ku 10 y’u Rwanda.

Mu gace ka kabiri, iyi kipe yakomeje kongera ikinyuranyo kigera mu manota 16.

Igice cya Mbere cyarangiye Great Britain yatsinze u Rwanda amanota 45-23.

Mu gace ka Gatatu, u Rwanda rwakomeje kugorwa cyane ko abo rusanzwe rugenderaho nka Destiney Philoxy na Ineza Sifa byari byabangiye.

Ineza byari byamwangiye

Agace ka gatatu karangiye Great Britain yatsinze amanota 67 kuri 39 y’u Rwanda.

Mu gace ka nyuma, Abongereza bakomeje gukina neza ari na ko bongera amanota.

Mu minota itanu ya nyuma y’umukino u Rwanda rwagurutse mu mukino abakinnyi nka Uwizeye, Sifa, Bella Murekatete na Tetero Odile batangira kugabanya ikinyuranyo kigera mu manota 14.

Umukino warangiye Great Britain itsinze u Rwanda amanota 75-61 mu mukino wa nyuma wo mu itsinda D.

Amakipe yombi yahise abona itike yo gukina 1/2 cy’amajonjora y’ibanze mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

Mu mikino ya 1/2 izakinwa ku wa Gatandatu, tariki 24 Kanama 2024, u Rwanda rwa kabiri ruzakina na Senegal yabaye iya mbere mu itsinda C, mu gihe Great Britain yabaye iya mbere mu itsinda D izahura na Hongrie yabaye iya kabiri mu itsinda C.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakurikiye umukino w’u Rwanda n’Ubwongereza
Perezida Kagame na Madamu bishimiye imikinire y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda
U Rwanda n’Ubwongereza bizakina ½ mu ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cy’Abagore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *