Umurundo w’amasasu watahuwe mu butaka mu Mujyi wa Goma

Mu mujyi wa Goma haravuga ko hari ikirundo cy’intwaro ziganjemo amasasu cyavumbuwe n’abantu bakoraga imirimo y’amaboko aho barimo bacukura bakaza kugwa kuri uwo murundo w’amasasu.

Aya masasu akaba yaravumbuwe kuwa kabiri w’iki cyumweru turimo mu gace gaherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umujyi wa Goma mu gace ka Lac Vert mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru atabye mu butaka.

Ubwo itsinda ry’abantu barimo bakora imirimo y’amaboko yo gucukura ahantu barimo batunganya nibwo baguye bitunguranye kuri iki gipfunyika cy’amasasu agera kuri 500 atabye mu butaka kandi akiri mashya.

Benshi mu baturage baturiye umujyi wa Goma bavuze ko batekereza ko ayo masasu yaba yarahishwe m’ubutaka bishoboka ko ari ay’udutsiko tw’amabandi asanzwe yibisha intwaro ari nabo bashinjwa guhungabanya umutekano muri uyu Mujyi.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga ko icyo gipfunyika cy’amasasu cyahise gishyikirizwa inzego z’umutekano nkuko ababibonye babivuga, itahurwa ry’ayo masasu ryahuriranye n’igikorwa cyo kugenzura ibinyabiziga byose byo muri uyu mujyi ko nta ntwaro zibikwamo cyatangiye ku mugoroba wo kuwa kabiri w’ iki cyumweru.

Igikorwa cyo kugenzura ibi binyabiziga kikazajya kibera ahantu hahurira imodoka zivuye ahantu hatandukanye mu mahuriro y’imihanda, mu rwego rwo kureba ko nta ntwaro zinjiye mu mujyi wa Goma mu buryo budakurikije amategeko.

Src: Radio Okapi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *