RwandAir yasubitse ingendo yakoreraga muri Kenya
Guhera kuri uyu wa 11 Nzeri 2024, Sosiyete Nyarwanda ikora Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandaAir, yatangaje ko yabaye isubitse ingendo zayo muri Kenya kubera imyigaragambyo ikomeje gukorwa na n’abakozi ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta.
Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa ‘X’ RwandaAir yaniseguye ku bagenzi bagizweho ingaruka n’iri subikwa ry’ingendo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, abakozi amagana b’iki Kibuga cy’indege bazindutse bigaragambya bamagana ko Leta yakodesha iki kibuga ikompanyi yo mu Buhinde yitwa Adani Group.
Kenya Airways, nayo yasohoye itangazo rivuga ko bitewe n’iyo myigaragambyo iri ku kibuga cy’indege habayeho gukererwa no guhagarika ingendo zimwe zayo zari zitegenijwe ku bagezi bahava n’abahagera.
Indege nyinshi zasubitse ingendo, abakozi bakira abagenzi mu bice bitandukanye by’iki kibuga bahagaritse gukora kuva saa sita z’ijoro ryacyeye
Ihuriro ry’abakora mu by’indege rya Kenya ryavuze ko rizakora imyigaragambyo ihoraho nyuma y’uko Leta yanze gutangaza amakuru yose agize amasezerano yo gukodesha iki kibuga cy’indege Adani Group.
Perezida wa Kenya William Ruto, yatangaje ko Leta idashaka kugurisha iki kibuga, ahubwo igiye kugikodesha n’abikorera kugira ngo bagiteze imbere.
Ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta gifatwa nk’ikibuga gikomeye ku mugabane w’Afurika no ku Isi kuko gishyirwa ku mwanya wa 7 mu bibuga by’indege muri Afurika byakira abagenzi benshi.
Ubushakashatsi bwakozwe mu mpera z’umwaka ushize wa 2023 bwagaragaje ko cyakiriye abagenzi basaga miliyoni 6 n’igice baturutse mu bihugu bisaga 50 bikoresha indege zabyo kuri iki kibuga.
Cyatangiye mu 1958 cyitirirwa uwabaye Perezida wa mbere wa Kenya, Jomo Kenyatta.