P. Diddy ntiyemerewe kurya ibiryo byo muri Gereza

Amakuru aravuga umuraperi Sean Diddy Combs wamenyekanye nka P. Diddy ukurikiranweho ibyaha bikomeye birimo gufata ku ngufu no gucuruza abakobwa, yarinzwe guhabwa amafunguro yo muri Gereza mu buryo bwo kwikanga ko yarogwa.

Umujyanama akaba n’umwe mu bigeze gufungirwa muri Gereza ya Wall Streets, Larry Levine yatangaje ko bahawe amakuru ko P. Diddy nta biryo byo muri Gereza ari guhabwa mugihe iperereza rikomeje.

Kuri ubu Diddy afungiye muri gereza ya Brooklyn muri Metropolitan nyuma yo gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abagore, kubatoteza, no gutwara abantu ahantu hihishe kugira ngo abakorere ubusambanyi. Ni mugihe icyifuzo cye cy’ubujurire kubyaha aregwa urukiko rumaze kubyanga kabiri.

Amakuru ataremezwa neza ni uko ngo Diddy ashobora kuba ngo afungiye ahantu hihariye atari muri Gereza, mu gihe iperereza rigikomeje kuko bashobora kwikanga ko yarogwa igihe cyose.

Levine avuga ko bigoye P. Diddy yakwikura mu byaha akurikiranweho bitewe n’uburyo biremereye, kuko n’ubujurire bwe bumaze inshuro irenze imwe kandi ibyaha ashinjwa bifite uburemere.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko y’ibirego y’impapuro 14 zashyizwe ahagaragara, Diddy arashinjwa guhohotera, gutera ubwoba, no guhatira abagore n’abandi bamukikije kwinezeza “Gusambanya aba bagana mu nzu ye, ndetse abo bafatikanyije bakarinda gusenya izina rye no guhisha imyitwarire ye muri rusange.” 

Ni ibyaha Sean Diddy Combs nyiri Bad Boys Records yahakanye yivuye inyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *