Karongi: Umugabo wishe umwana amuteye umuhoro yakatiwe
Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwahamije umugabo witwa Baraturwango Nathan icyaha cy’ubwicanyi, n’ icyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, rumukatira igihano cy’igifungo cya burundu kuwa 24 Nzeri 2024.
Iki cyaha cyabereye mu Mudugudu wa Kivomo, Akagali ka Gitarama, Umurenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, ku wa 29 Kamena 2024.
Kuri uwo munsi, uregwa yafashe umuhoro atema mu mutwe umwana we bimuviramo gupfa. Yanatemye kandi umugore we basezeranye, ku kaboko k’ibumoso aramukomeretsa, anatema umuturanyi wabo wari uri muri urwo rugo amukomeretsa ku jisho ubwo yari aje gutabara.
Uregwa mu ibazwa rye, yemeraga ibyaha akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha akavuga ko yagaragarije inzego z’ibanze ikibazo kiri mu rugo rwe azibwira ko nibatagikemura hashobora kuzameneka amaraso.
Urukiko rwamuhamije ibyo byaha, akatirwa igifungo cya burundu rushingiye ku ngingo ya 107 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange n’ingingo ya 11 mu gace ka 2 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.