Gusura abarwayi mu mavuriro byahagaritswe, gushyingura ntibigomba kurenza abantu 50, amabwiriza mashya yo kwirinda Marburg
Kuri iki Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024, mugihe u Rwanda rukomeje ingamba zo kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Marburg mu baturarwanda, Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho amabwiriza mashya arimo ko gusura mu mavuriro byahagaritswe.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko Abanyarwanda badakwiriye gukuka imitima kubera icyorezo cya Marburg ko bakwiriye gukomeza imirimo yabo nk’uko bisanzwe ariko bakita ku isuku no gukaraba intoki n’amazi neza n’isabune.
Mu mabwiriza mashya iyi Minisiteri ivuga mu rwego rwo kwirinda ubucucike mu mavuriro, gusura abarwayi mu mavuriro yose bibaye bihagaritswe mu gihe cy’iminsi 14.
Umurwayi yemerewe kugira umurwaza umwe ushobora gusimburwa.
Amavuriro yose asabwa kugena uburyo bwihariye bwo kwakira abarwayi baje bagaragaza ibimenyetso bisa n’ibya Marburg bakoresha uburyo bwo kwirinda bwagenwe buzwi nka ‘IPC’.
Igihe uwapfuye azize Marburg, nta kiriyo gikorwa gihuza abantu benshi mu rugo kugira ngo hirindwe ikwirakwizwa ry’icyorezo ku bagize umuryango n’ababatabaye.
Gushyingura uwazize Marburg byitabirwa n’abantu batarenze 50.
Birabujijwe gukorera imihango yo gusezera ku witabye Imana mu ngo, mu nsengero no mu misigiti, iyo mihango izajya ibera ku bitaro ahabugenewe kandi nabwo yitabirwe n’abantu bagenwe.
Minisiteri y’Ubuzima yongera kwibutsa Abanyarwanda ko bishoboka ko kurwanya iki cyorezo, mugihe bakurikirije amabwiriza arimo kwirinda kwegerana cyane cyangwa gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso. Gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune.
Ibimenyetso by’ingenzi by’uwanduye icyorezo cya Marburg harimo kugira umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka.