Paul Pogba agiye kugaruka mu kibuga nyuma yo kugabanyirizwa ibihano

Umufaransa Paul Pogba wegukanye igikombe cy’Isi 2018, wari warafatiwe ibihano byo kumara imyaka ine adakina umupira w’amaguru, agiye kongera kugaruka mu kibuga nyuma yo kugabanyirizwa ibihano.

Uyu mwaka mu kwezi kwa Gashyantare (2) ni bwo Pogba ategerejwe gusubira muri Juventus yo mu Butaliyani nyuma y’uko yari yahagaritswe kumara imyaka ine atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru, azira gukoresha imiti imwongerera imbaraga.

Uyu mukinnyi w’imyaka 31 y’amavuko wanakiniye Manchester United yo mu Bwongereza, mbere yo guhagarikwa muri Gashyantare yari amaze andi mezi atanu yarahagaritswe by’agateganyo, nyuma yo gupimwa agasangwamo ikigero kidasanzwe cy’umusemburo wongera imbaraga za kigabo uzwi nka “testosterone”.

Ikigo gishinzwe kurwanya Ibiyobyabwenge mu Butaliyani (NADO) ni cyo cyamupimye muri Nzeri umwaka ushize gisanga yarakoresheje iriya miti.

Nyuma y’umwaka urenga uyu mukinnyi adakandagiza ikirenge mu kibuga, ikinyamakuru Daily Mail cyo mu Bwongereza cyanditse ko muri Mutarama Pogba azasubukura imyitozo muri Juventus, mbere yo kongera kuyikinira muri Werurwe.

Ni nyuma yo kujuririra igihano yari yarahawe mu rukiko ruca imanza za siporo rwo mu Busuwisi (TASS) rwahise rukigabanya rukakigira amezi 18.

Pogba abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yashyize hanze ifoto imugaragaza amaguru yambaye godiyo n’amasogisi y’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa; ibica amarenga y’uko yiteguye kugaruka mu kibuga.

Pogba yaciye amarenga yo kugaruka vuba mu kibuga
Pogba umwe mu bakinnyi bakina hagati mu kibuga bavugwaho guconga neza ruhago

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *