Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yavuze uko Tshisekedi yivumbuye agataha inama ya OIF itarangiye

Amakuru ava i Paris mu Bufaransa ahaberaga inama ya 19 ya OIF avuga ko Perezida wa RDC Félix Tshisekedi yivumbuye agataha igitaraganya inama yari yitabiriye itarangiye.

Amakuru ava i Paris mu Bufaransa ahaberaga inama ya 19 ya OIF avuga ko Perezida wa RDC Félix Tshisekedi yivumbuye agataha igitaraganya inama yari yitabiriye itarangiye.

Bivugwa ko Tshisekedi yivumbuye agataha imirimo y’iyi nama itarangiye, mu rwego rwo “kwigaragambya kuri Macron wanze kuvuga ku makimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo”.

Iyi nama yahuje abakuru b’ibihugu batandukanye naza guverinoma yagombaga kumara iminsi ibiri, yatangiye kuwa gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, igomba gusozwa kuwa gatandatu tariki 5 Ukwakira 2024.

Mu bakuru b’ibihugu barimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame warikumwe na Madamu Jeannette Kagame.

Ni mugihe ku rundi ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Antoine Tshisekedi yari yitabiriye iyi nama.

Muri iyi nama, ubusanzwe byari byitezwe ko Perezida Paul Kagame yashoboraga guhurira na mugenzi we Tshisekedi mu buryo bwiherereye bakaganira ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RD Congo, bigizwemo uruhare na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron.

Gusa siko byaje kugenda kuko Tshisekedi yaje kwivumbura arataha n’inama itarangiye. 

Perezida Macron yatangaje ko mbere y’uko Tshisekedi ataha yagerageje kumuhuza na mugenzi we w’u Rwanda, gusa birananirana.

Yagize ati: “Ejo hashize namaze isaha n’igice nganira mu muhezo na Tshisekedi, muri iki gitondo namaranye indi saha n’igice na Perezida Kagame. Nk’u Bufaransa na Francophonie turacyifuza gukemura iki kibazo kiri kugira ingaruka cyane kuri RDC. Turamagana twivuye inyuma urugomo imitwe yitwaje intwaro ikora ku busugire bwa RDC.”

Macron wagaragaje ko umubano w’u Rwanda na RDC ucyifashe nabi yashimye imbaraga Angola ikomeje gushyira mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi, ashimangira ko u Bufaransa bushyigikiye ibiganiro bya Luanda bimaze igihe biba.

Ati: “Turasaba RDC n’u Rwanda kugera ku masezerano, kandi Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) bishyigikiye ziriya mbaraga zo ku rwego rw’akarere”.

Yunzemo ko M23 imaze igihe irwana n’Ingabo za Leta ya RDC n’Ingabo z’u Rwanda zishinja kuyifasha bagomba gusubira inyuma, hanyuma RDC na yo igasenya umutwe wa FDLR umaze igihe uyifasha ku rugamba.

Perezida Emmanuel Macron yavuze kandi ko n’ubwo bitakunze ko ahuza ba Perezida Kagame na Tshisekedi, imbaraga za buri ruhande zikenewe kugira ngo umusaruro uboneke.

Yunzemo ati: “Agahenge kariho karerekana ibimenyetso by’uko ibintu biri kuba byiza ugereranyije n’amezi yatambutse, ariko umwuka uracyari mubi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *