Perezida wa Kenya William Ruto yashyizeho Visi Perezida mushya

Nyuma y’uko Visi Perezida wa Kenya Rigathi Gachagua yegujwe na Sena, Umukuru w’iki gihugu yemeje Kithure Kindiki nk’umusimbura we.

Kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukwakira, nibwo uwari Visi Perezida wa Kenya Rigathi Gachagua yegujwe n’abasenateri bagize Inteko muri icyo gihugu mu matora y’ubwiganze.

Kithure Kindiki yarasanzwe ari Minisitiri w’umutekano.

Gachagua yahamijwe n’ibyaha bitanu muri 11 bamushinje.

Mu kirego cyo kumweguza, Gachagua yashinjwe ibyaha birimo guhonyora itegeko nshinga, ruswa, guhembera amacakubiri, kuvangira Perezida, no gusuzugura guverinoma.

Ni ibirego byose ubusanzwe Rigathi Gachagua w’imyaka 59 yagiye ahakana yivumbuye inyuma.

Uyu mugabo azwiho kuba ari umunyagitugu kubera azwiho kuba ari umukire ukomeye muri iki gihugu cya Kenya.

Perezida wa Kenya William Ruto yashyizeho Visi Perezida mushya ariwe Kithure Kindiki

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *