Ibibangamiye umuturage ntawe biratubangamira-Perezida wa Green Party Dr. Frank Habineza
Perezida w’ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR) Dr. Habineza Frank yongeye gushimangira ko burya ikintu cyose kibangamiye umuturage kibabangamira nabo ubwabo.
Ibi yabigarutseho mu nama ya Bureau Politiki y’iri shyaka yateraniye mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, yitabirwa n’abarwanashyaka bahagarariye abandi baturutse mu gihugu hose.
Muri iyi nama yateranye kuwa 10 Gicurasi 2025, yasize yemerejwemo abakomiseri bashya b’ishyaka batowe, yanakurikiye guhabwa amahugurwa yibanze ku miyoborere n’amatora.
Ni amahugurwa ategurwa n’iri shyaka kugira abarihagarariye mu nzego zitandukanye banoze neza imiyoborere no gutuma ishyaka rigira imbaraga nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi mukuru w’ishyaka rya DGPR Dr. Habineza Frank.
Aho yagize ati: “Nta shyaka rikomeye ritagira inzego zikora neza. Ibyemezo bifatirwa mu mucyo, tugomba kwubaka ishyaka ritanga ibisubizo ku bibazo by’igihugu.”
Dr. Frank Habineza, mu kiganiro kigufi yahaye itangazamakuru yavuze ko kugira ngo umuturage yiyumve nk’umunyagihugu akwiriye kutabangamirwa mu bintu bitandukanye.
Ati “Burya bwose iyo umuturage abangamiwe ntashobora kugira amahoro mubyo aba arimo, ntashobora gutera imbere mubyo akora. Ibyo rero natwe ubwacu biratubangamira.”
Dr. Habineza Frank yanakomoje ku misoro ikomeje kuzamurwa umunsi ku munsi mu gihugu irimo n’iyo mu bukwe iheruka kuvugisha benshi, aha yavuze ko biri mu bituma umuturage adatera imbere uko bikwiriye.
Ati “Politike ya Green Party ntabwo dushyigikiye izamurwa ry’imisoro myinshi, kuko twemera ko imisoro myinshi ibuza umuturage gutera imbere cyangwa bigatera bamwe guhunga umusoro kujya muri za magendu yewe no kwiba umusoro, rero ntitwavuga gusa iy’ubukwe gusa iyo umuturage atayishimiye natwe ntibiba bidushimishije”.
Aha Dr. Habineza Frank yaboneyeho gusaba abatorewe imyanya itandukanye muri Bureau Politiki gukorana ubunyangamugayo no gushyira imbere gahunda z’ishyaka hagamijwe imibereho myiza y’abaturage n’iterambere rirambye ry’igihugu ritabangamira umuturage batirengagije kandi kurengera ibidukikije.





