RWANDAURUKUNDO

Judith Niyonizera wakanyujijeho na Safi akaza kwibonera undi mugabo yakoze ubukwe – AMAFOTO

Judith Niyonizera wahoze ari umugore w’umuhanzi Safi Madiba, yakoze ubukwe n’uwitwa King Dust bari bamaze igihe bakundana.

Advertisements

Ni amakuru Judith yasangije abamukurikira abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko igihe cyose Imana iba igufitiye ibyiza.

Yanditse ati: “Iyo igutindije iragutegera.” Biravugwa ko imihango y’ubukwe bw’abo bombi, yabereye muri Canada mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi.

Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’igihe kigera mu myaka ine bakunda kuko umubano wabo watangiye kuvugwa mu 2021, baza kwibaruka imfura yabo mu 2023.

Judith Niyonizera yamenyekanye cyane mu myidagaduro y’u Rwanda ubwo yari mu munyenga w’urukundo na Safi Madiba wabarizwaga mu itsinda rya Urban Boys nyuma bakora ubukwe mu 2017.

Umubano wabo wajemo agatotsi iby’urukundo rwabo birayoyoka, buri wese afata inzira ye gusa amategeko ashyiraho akadomo mu 2023, ubwo bahabwaga gatanya.

Judith Niyonizera yakoze ubukwe n’umugabo we King Dust
Ubukwe bwaba bombi bwabereye muri Canada ari naho basanzwe batuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *