Komanda w’ihuriro rya Wazalendo yishwe arashwe
Umwe mu bakomando bo mu ihuriro rya Wazalendo basanzwe bafatikanya n’Ingabo za Congo (FARDC) kurwanya umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho waruzwi ku izina rya Risasi yishwe arasiwe muri Kivu y’Amajyepfo.
Mu ijoro rikeye rishyira kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Gicurasi 2025, ni bwo uyu muyobozi wari umwe mu bayoboye Wazalendo yishwe n’abantu bataramenyekana.
Amakuru aturuka muri ibyo bice avuga ko uyu mukomanda yarasiwe mu gace ka Kalundu iherereye i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.
Ni amakuru agaragaza kandi ko yarashwe mu masaha ya Saa tanu z’ijoro ryo ku wa kane rishyira kuri uyu wa gatanu.
Kuva uyu Mujyi wa Uvira uhungiyemo ihuriro ry’abasirikare ba Leta batsinzwe ku rugamba i Goma n’i Bukavu wakomeje kuberamo ubwicanyi bukorwa mu buryo nk’ubu uyu mu Mai Mai yishwemo.
Ubwo bwicanyi bukorerwa abasivili, abasirikare, abapolisi n’abandi bakozi ba Leta.
Hagati aho, umutekano wo muri uyu Mujyi wa Uvira ugenda urushaho kuzamba uko bwije n’uko bukeye bitewe n’imiyoberere mibi irangwa mu ihuriro ry’ingabo za Congo zigenzura ako gace.




