Mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare Amashuri yo muri Kigali azafunga, abakozi ba Leta bakorere mu ngo
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guhera ku itariki ya 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025, amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali azaba afunze n’abakozi ba Leta bagakorera mu rugo mu rwego rwo kurushaho kwakira neza Shampiyona y’Isi y’Amagare, UCI Road World Championships, izaba iri kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.
Iri rushanwa ritegerejwe n’Isi yose rizabera mu Mujyi wa Kigali, rizitabirwa n’abarenga 1,000 baturutse mu bihugu bisaga 75, barimo abakinnyi bo mu byiciro byose, abatoza, abayobozi, abanyamakuru ndetse n’abandi bafatanyabikorwa ba siporo y’amagare.
Mu itangazo ryasohowe na Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Kanama 2025, rivuga ko mu gihe cy’iri rushanwa amashuri yose aherereye mu Mujyi wa Kigali azaba afunze, ndetse n’abakozi ba Leta bakorera bakazakorera mu rugo, uretse abatanga serivisi z’ingenzi bazakomeza imirimo nk’uko bisanzwe.
Ibigo byigenga bishoboka ko byakora hifashishijwe ikoranabuhanga nabyo byasabwe gushyira mu bikorwa iyi gahunda yo gukorera mu rugo, hagamijwe kugabanya urujya n’uruza rw’abantu no koroshya ibikorwa by’iri rushanwa.
Guverinoma y’u Rwanda yakomeje igira iti “Mu gihe cy’irushanwa, imihanda imwe n’imwe izafungwa by’agateganyo mu masaha runaka ku mihanda yagenwe kugira ngo harindwe umutekano w’abakinnyi, abayobozi n’abaturage.”
Biteganyijwe ko iyi mihanda izafungwa izatangazwa mbere hanyuma Polisi y’u Rwanda igakorana n’inzego z’ibanze kugira ngo hashyirweho izindi nzira zizaba zifashishwa muri icyo cyumweru.
Ku nshuro ya mbere Shampiyona y’Isi y’Amagare izaba ibereye i Kigali ndetse no muri Afurika, ni ishema rikomeye ku Rwanda ndetse no ku Mugabane wose.
Biteganyijwe ko iri rushanwa rizakurikirwa n’abakunzi ba siporo hirya no hino ku Isi barenga miliyoni 300.
Abanyarwanda n’abashyitsi bazaba bari mu Rwanda bashyiriweho ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali bashobora gukurikiranira iri rushanwa “Fan Zones”, ahazajya haba hari umuziki, ibiribwa, n’ibindi bibafasha kwidagadura.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere narwo rwatangiye ubukangurambaga bugamije gushishikariza abashyitsi gusura ibyiza nyaburanga by’u Rwanda binyuze muri gahunda ya “ Visit Rwanda”, aho bashobora gusura nka Pariki y’Ibirunga, iy’Akagera, iya Nyungwe, Kivu Belt n’ahandi hagiye hatoranywa.
Mu rwego rwo kwirinda impanuka zabaye mu marushanwa aheruka, UCI yatangaje ko abasiganwa bose bazitabira irushanwa bazaba bafite “GPS trackers”, kugira ngo bakurikiranwe buri kanya mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano wabo.




