Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 9 Ukwakira 2025 azize uburwayi yari amaranye iminsi.
Babinyujije ku rubuga rwa X ,Transparency International Rwanda yatangaje ko bababajwe n’inkuru y’akababaro y’uko umuyobozi w’uwo muryango Ingabire Marie Immaculeé yatabarutse azize uburwayi yari amaranye iminsi.
Ingabire Marie Immaculeé ari mu bantu 20 bashinze Transparency International Rwanda, anatoretwa kuyiyobora kugeza ubwo yatabarutse akiri umuyobozi.
Ubuto bwe bwaranzwe no kuba mu buhungiro I Burundi no muri RDC, yakunze kubabazwa cyane no gukurira mu buhungiro yiyemeza kurwanya ruswa n’akarengane yivuye inyuma.
Mbere yo kuza muri Transparency Rwanda, Marie Immaculeé yakoze mu bigo byinshi ariko hose ahanini yarebaga ku burenganzira bw’umugore ndetse aharanira ko bagera ku iterambere rihamye. Yakoze muri ORINFOR igihe kirekire, akora mu bitangazamkuru byandika bitandukanye, yakoze muri Profemmes Twese Hamwe, IBUKA n’indi miryango y’abagore itegamiye kuri Leta.
Akaba atabarutse afite imyaka 63 y’amavuko kuko yavutse mu 1962. Azahora yibukirwa ku muhate yagize mu kwamagana ruswa ,akarengane no gushyira ukizana ku mugore.



