RIB yataye muri yombi Umuyobozi uherutse kugaragara asambanira mu ruhame
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB) rwataye muri yombi Umuyobozi wo mu Karere ka Nyamagabe (Data Manager) kubera amashusho yagaragaye hanze akamutamaza akora ibijyane n’ibishizi by’isoni (ubusambanyi).
Ni amashusho agaragaza uyu mugabo ari mu kabari yicaweho n’umukobwa nk’abakora imibonano mpuzabitsina, agaragaza yafunguye umukandara umukobwa amwinyonga hejuru nk’abatera akabariro.
Ibi byabereye mu kabari gaherereye mu Kagari ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko uyu mugabo yatawe muri yombi tariki 6 Mata akurikiranywaho icyaha cyo gukora ibikorwa by’urukozasoni mu ruhame ubwo yarari mu kabari agakora imibonano mpuzabitsina mu ruhame.
Dr. Murangira yavuze ko imyitwarire nk’iyi iteye isoni kandi idakwiye guhabwa intebe mu Muryango Nyarwanda.
Ati “RIB irasaba abantu kwirinda gukora ibikorwa by’urukozasoni kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.”
Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhima mu Karere ka Nyarugenge, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye itunganywe ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Icyaha yakoze agihamijwe yahanishwa ingingo ya 143 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iteganya igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.