Ruhango: Umugabo yasobanuye impamvu yishe umugore we bamaze gutera akabariro
Mu rubanza rwabereye mu ruhame kuwa Mbere, taliki 05 Kamena, 2023 uyu mugabo witwa Rusumbabahizi Ezéchias yavuze ko yishe amugore we amunigishije inzitiramubu.
Rusumbabahizi Ezéchias uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko, wo mu Karere ka Ruhango yemereye urukiko ko ariwe wiyiciye umugore we witwaga Nyiramporayonzi Domitille.
Mu kwisobanura yabwiye urukiko ko intandaro y’ubu bwicanyi yaturutse ku makimbirane bagiranye ashingiye kuba umugore yaramwakaga amafaranga menshi yo guhahira urugo.
Yabwiye kandi Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwamuburanishirije mu ruhame ko taliki 3 Werurwe 2023 ko ari bwo yashyamiranye n’umugore we aza kumwica muri iryo joro.
Yavuze ko iki kibazo cyatangiye ubwo yahaga umugore we Frw 6,000 undi ntiyayishimira, avuga ko ari make ku buryo atabasha kuyahahisha.
Nyuma yo kumuha ayo mafaranga, yahise ajya ku kazi, ariko aho atahiye asanga umugore we atatetse kandi yari yasize amuhaye amafaranga.
Nibwo yahise afata icyemezo cyo kumunigisha inzitiramubu, arabikora arangije yishyikiriza ubugenzacyaha.
Ikinyamakuru Umuseke kivuga ko Rusumbabahizi yemereye Urukiko ko yishe umugore we ku bushake, ariko akaba asaba imbabazi.
Ubushinjacyaha bwavuze ko izi mbabazi Rusumbabahizi asaba ari amatakirangoyi kubera ko yabanje kwica uwo bashakanye, nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina asiga amwambitse ubusa.
Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, rwabajije Rusumbabahizi impamvu yamuteye kwica umugore muri ubu buryokandi bari bamaze gukora n’igikorwa cy’urukundo, asubiza ko yamuhoye amafaranga yahoraga amwaka.
Umwanzuro w’Urukiko uzasomwa taliki ya 09 Kamena, 2023 saa munani z’amanywa (14h00).