Rashford ayoboye abakinnyi ba Manchester united bahembwa agatubutse
Umukinnyi ukinira ikipe ya Manchester United, Marcus Rashford yiteguye kuba umukinnyi winjiza amafaranga menshi muri iyi kipe nyuma yo guhabwa amasezerano mashya azajya amuha ibihumbi 375.000 by’amapound buri cyumweru.
Biteganijwe ko Rashford ategerejwe kumvikana ku masezerano muri iy’ikipe y’amashitani atukura kandi agashyira umukono kuri yandi masezerano ateganyijwe y’uburyo bw’igihe kirekire, umutoza Erik Ten Hag yizeye ko uyu mukinnyi nawe yifuza kuguma muri iy’ikipe.
Gusa n’ubwo bimeze bityo ku ruhande rwa Rashford, siko bimeze ku munyezamu ufatwa nka nimero ya mbere muri iy’ikipe David DeGea aho ngo ashobora gusinya andi masezerano mashya n’ubwo ayo yarasanzwe afite agomba kurangirana n’uku kwezi kwa Kamena.
Nk’uko ikinyamakuru Mail Sport cy’ibitangaza ngo Ten Hag yanze gukomezanya n’umunyezamu DeGea nk’umwanzuro we yatanze kandi akaba yifuza undi munyezamu wamusimbura.
Ibi bije nyuma yaho muri raporo y’abakinnyi bagomba kugaragara mu ikipe ya Manchester united bazakina umwaka w’imikino 2023-2024, DeGea atagaragayeho. Ndetse amasezerano ye akaba ari hafi kurangira muri uku kwezi, kandi n’ubwo yahaguma ngo amahirwe menshi yo gukomeza gukoreshwa yaba ari make cyane.