Kigali: Moto nshya yahiye irakongoka

Kuri uyu wa Gatandatu, Mujyi wa Kigali, Moto nshya yahiriye imbere y’isoko rya Kimironko irakongoka.

Ababonye iyo mpanuka bavuze, ko batasobanukiwe icyayiteye kuko babonye moto ishya uwari uyitwaye ayivaho yiruka, ayijugunya mu muhanda rwagati.

Umwe yagize ati “Twagiye kubona tubona moto yagendaga mu muhanda itangiye gushya ihereye hamwe umuntu akandagira atwaye, uwari utwaye ahita ayivaho ayisunikira mu muhanda irashya irakongoka.”

Imodoka izimya inkongi y’umuriro ya Polisi izwi nka “kizimyamwoto” yahageze isanga iyo Moto yahiye byarangiye.

Nyiri iyi moto yirinze kugira icyo abwira abanyamakuru, gusa agaragaza ko moto ye yari ikiri nshya ngo “Ibyamubayeho nawe ntarasobanukirwa ibyo ari byo.”

Hari umumotari wavuze ko kuba iyi moto yashya byaba byatewe na “Circuit” cyangwa bikaba byatewe n’abazimu.

Undi wabonye impanuka iba, yakomeje avuga ko mu gihe bageragezaga gutabara ngo barebe ko iyi moto yazima itarakongoka, ngo bahindukiye ngo barebe nyirayo babona ahagaze asa nk’aho ntacyo bimubwiye.

Imodoka izimya inkongi z’imiriro ya Polisi izwi nka “kizimyamwoto” yatabaye gusa isanga iyo moto yamaze gushya yakongotse.

Polisi y’Igihugu ishinzwe umutekano wo mu muhanda, ihora igira inama abatwara ibinyabiziga guhora babigenzura mbere yo kubishyira mu muhanda.

Ibyo bituma hirindwa impanuka nk’izo za hato na hato zitungurana zikaba zanahitana ubuzima bw’abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *