Ismaël Mwanafunzi yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Mahoro
Umunyamakuru Ismaël Mwanafunzi yasezeranye imbere y’amategeko na Mahoro Claudine wahoze ari umunyamakuru wa Radio/TV 10.
Ni umuhango wo gusezerana wabereye mu murenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi, mu Ntara y’Amajyepfo.
Ibi bibaye nyuma yaho Mahoro Claudine ugiye kurushinga na Mwanafunzi, mu minsi yashize yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka Bridal Shower.
Ni ibirori byabereye i Masaka mu rugo rwa mukuru wa Mahoro ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki 17 Kamena 2023. Ismaël Mwanafunzi yamaze gufata irembo hakaba hatahiwe umunsi w’ibirori by’ubukwe.
Ismaël Mwanafunzi na Mahoro ubukwe bwabo buteganyijwe ku wa 1 Nyakanga 2023.
Ni ubukwe buzabera mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye, bukazabimburirwa n’umuhango wo gusaba no gukwa uzabera mu busitani bwa Musée Ethnographique y’i Huye.
Ni mu gihe umuhango wo guhana isezerano ryo gushyingirwa wo uteganyijwe kubera mu Chatedrale ya Butare mbere y’uko abatumiwe bakirirwa mu busitani bwa Musée Ethnographique y’i Huye.
Mahoro Claudine ugiye kurushinga na Ismaël Mwanafunzi yamenyekanye mu binyamakuru bitandukanye nka Isango Star na Radio 10 na TV 10.
Ismaël Mwanafunziwe we azwi mu biganiro by’ibyegeranyo, kuri ubu ni umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.