Costa Rica: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yariwe n’ingona arapfa

Umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Costa Rica yishwe ubwo yamanukiraga mu ruzi rwari rurimo ingona ziramurya kugeza apfuye, benshi bari baraho bashyira ubwoba kubera ibyo bari bamaze kubona.

Amashusho ateye ubwoba yerekana uyu mukinnyi wanyuze mu ikipe ya Deportivo Rio Cañas arwana n’ubuzima mu ruzi mu cyumweru gishize aho uwaruzwi ku kazina ka ‘Chucho’ ubusanzwe akaba yitwaga Jesus Lopez Ortiz yaguye yishwe n’ingona.

Chucho yaguye mu gace kitwa Santa Cruz mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu cya Costa Rica.

Nk’uko ikinyamakuru The Tico Times gikorera muri Costa Rica kibitangaza ngo Ortiz w’imyaka 29 y’amavuko ngo ibyo byabaye ubwo yari ku kiraro cy’uruzi aho yarimo agaburira ingona amafi birangira aguyemo.

Umuvugizi wa Croix-Rouge ya Costa Rica yavuze ko nyuma abayobozi b’inzego z’ibanze bahise bahagera barasa iyo ingona kugeza ipfuye kugira ngo bagaruze ibice by’umubiri bya nyakwigendera Ortiz.

Ortiz asize abana babiri, umukuru akaba afite imyaka 8 n’undi w’imyaka 3, azahora yibukwaga nk’umugabo wakundaga umuryango we, umutoza n’umukinnyi w’umupira w’amaguru.

Nyuma y’ibyago nyakwigendera yahise ashyingurwa nk’uko byatangajwe n’abagize umuryango we ndetse ngo imbaga y’abantu yari yateraniye mu gusezeraho bwa nyuma uyu mugabo wapfuye urupfu rutunguranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *