Dore uko abanyeshuri bagiye gufashwa kugera mu miryango yabo hirindwa Corona Virusi

Minisiteri y’Uburezi yatangaje uko Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bagiye gusmfashwa Ku gera mu miryango yabo muri gahunda yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Corona Virus.

Nyuma y’uko mu Rwanda hagaragaye umurwayi w’Icyorezo cya Corona virus, kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Werurwe 2020. Leta y’u Rwanda yafashe ingamba nshya zunganira izari zisanzwe zihari, zo kwirinda ikwirakwizwa ry’Icyorezo kiswe COVID-19.

Muri zo harimo guhagarika, ibikorwa byose bihuriramo abantu benshi; nk’Amateraniro, Misa n’ibindi, aha kandi n’ibigo by’amashuri bikaba bigiye gufunga imiryango, iyi gahunda ikaba yafashwe mu gihe k’ibyumweru bibiri.

Mu itangazo Minisiteri y’uburezi yashyize ahagaragara yavuze ko kuri iki cyumweru tariki 15 Werurwe 2020, hazataha abanyeshuri biga mu Ntara y’Amagepfo n’umijyi wa Kigali.

Kuwa mbere tariki 16 Werurwe 2020, hazataha abanyeshuri biga mu Ntara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Iburasirazuba.

Minisiteri y’Uburezi kandi ikazishyura ikiguzi k’ingendo z’aba banyeshuri, kugera mu miryango yabo.

Muri iri tangazo kandi Abayobozi b’ibigo basabwe guhumuriza Abanyeshuri muri iyi gahunda yo guhangana n’ikwirakwizwa ry’iki cyorezo mu Rwanda.

Uyu mwanzuro wafashwe na Leta y’u Rwanda ukazamara ibyumweru bibiri, hakurikiranwa uko iki cyorezo cyakomeza kurwanywa mu gihugu, nyuma y’uko umurwayi wambere wacyo ahagaragaye.

Itangazo ry’uburyo abanyeshuri bagiye gufashwa kugera mu miryango yabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *