Prof. Nshuti Manasseh niwe wahawe umwanya wari uwa Amb. Nduhungirehe Olivier muri Goverinoma

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagize Prof. Nshuti Manasseh Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba.

Prof. Nshuti Manaseh yahawe umwanya wari ufutwe na Amb. Nduhungirehe Olivier uherutse kwirukanwa muri Guverinoma tariki 9 Mata 2020, azira gushyira imyumvireye mu kazi ka Leta aho kugendera kuri Politike y’Igihugu, nk’uko byatangajwe mu Itangazo rimusezerera ryari ryasinyweho na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Eduard.

Prof. Nshuti Manasseh washinze Kaminuza ya Kigali, ni umwe mu bafite inararibonye muri politiki y’u Rwanda.

Yabaye Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, Amakoperative n’Ubukerarugendo, yabaye Minisitiri w’Imari, ndetse aba Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Yize cyane ibijyanye n’Imari afitemo impamyabumenyi y’ikirenga (PhD), afite n’Impamyabumenyi mu byitwa Business Administration, ndetse n’Ubucurizi.

Prof.Nshuti Manaseh afite uburambe w’I myaka igera kuri 23 mu kwigisha muri Kaminuza, akaba yaramaze igihe kitari gito yigisha muri Kaminuza ya Strathmore University Nairobi muri Kenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *