Moto n’Ingendo zo mu ntara n’umujyi wa Kigali zafunguwe,Rubavu na Rusizi hakomeza gufungwa
Ingendo hagati y’intara ndetse n’umujyi wa Kigali zongeye gufungurwa nyuma y’igihe kirenga amezi abiri zidakorwa kubera gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda coronavirus, gusa hari umwihariko ku bagana n’abava i Rusizi n’i Rubavu, kuko kujyayo no kuvayo ku bantu bibujijwe.
Izi ngendo kandi zafunguranywe no gutwara abantu kuri moto nazo zari zarahagaritswe.
Ibyo gusubukura izi ngendo byatangajwe mu myanzuro y’inama idasanzwe y’abaminisitiri yateranye kuwa Kabiri tariki 2 Kamena 2020, iyobowe na Perezida wa Repubulika.
Leta y’u Rwanda yari yatangaje ko izi ngendo zasubukuwe zagombaga gusubukurwa tariki 1 Kamena 2020, ariko zikomwa mu nkokora n’abantu 5 bagaragaye mu karere ka Rusizi banduye coronavirus barimo umumotari.
Imihango yo gushyungura igomba kujyamo abantu batarenze 30, gusezerana imbere y’amategeko biremewe ariko hakitabira abatarenze 15. Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.
Coronavirus yagaragaye bwa mbere mu Rwanda tariki 14 Werurwe 2020, igaragaye ku Muhinde wari uturutse i Mombai mu Buhinde. Mu rwego rwo kuyirinda abanyarwanda bashyiriweho ingamba zirimo gahunda ya Guma mu rugo, nyuma yaje gusimburwa n’ingendo zitarenga intara. Muri icyo gihe abantu bagorwaga no kuva mu ntara bagana mu mujyi wa Kigali no mu zindi ntara. Muri icyo gihe kandi n’ingendo za moto (gutwara abantu) byari byarahagaritswe, zikaba zongeye gusubukurwa. Izo ngamba kandi zarimo guhagarika ingendo zo gutwara abantu ku magare, gufunga insengero n’utubari.