Perezida Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda ryururutswa kugera muri kimwe cyakabiri
Perezida Kagame Paul yategetse ko ibendera ry’u Rwanda ryururutswa kugera hagati mu rwego rwo kwifatanya n’Abarundi kunamira Perezida wabo Nkurunziza Pierre uherutse kwitaba Imana.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard; rivuga ko Perezida wa Repubulika unayoboye umuryango wa Africa y’Iburasirazuba yategetse ko Ibendera ry’uyu muryango riri mu Rwanda n’iryo u Rwanda yururutswa kugeza kuri kimwe cyakabiri.
Iri tangazo rivuga ko aya mabendera azururutswa kugeza igihe nyakwigendera Perezida Pierre Nkurunziza azashyingurirwa.
Mu bihugu bigize Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, kugeza ubu bine muri bitandatu byururukije amabendera yabyo.
U Rwanda runayoboye uyu muryango rwatangije iki gikorwa kuri uyu wa 13 Kamena 2020, kimwe na Uganda yabitangiye ejo hashize, Tanzania ndetse na Kenya byose biza gutangiza iki gikorwa uyu munsi.