Musanze: Abagizweho ingaruka na COVID-19 barakifuza ubufasha
Bamwe mu batuye mu murenge wa Gataraga bavuga ko bagihangayikishijwe no kubona ikibatunga nyuma y’uko bavuye muri gahunda ya guma murugo.
Nyirarugwiro Epiphanie, umwe muri abo baturage, avuga ko mu gihe cya guma mu rugo hari benshi iki cyorezo cyagizeho ingaruka ariko bafashijwe bike, kugeza ubu bakaba batari babona ubushobozi bwo kwibeshaho.
Agira ati: “Muri iki gihe cyo guhangana n’icyorezo hari benshi bashonje, ariko hari abandi bafashijwe na Leta n’ubwo ntamenye ngo byabaga biturutse aha, gusa nabyo byari bikeya cyane ukurikije ukuntu inzara yari imeze.”
Akomeza avuga ko ingaruka zageze ku bantu bo mu byiciro bitandukanye cyane cyane abacuruzi bakaba bagikeneye ubufasha.
Ati: “Urebye ingaruka zageze ku bantu benshi, nkatwe twacuruzaga ibyo kunywa ariko ubu turigucungira ku gafuka k’ibijumba. Ngewe ikifuzo cyange numva nk’abantu bagiye bahagarikwa gukora Leta yabashakira ubufasha, nk’abanyonzi, abubatsi n’abandi bacuruzaga mu tubari bose baracyakeneye ubufasha.”
Akumugisha Claudine, umucuruzi wo mu kagari ka Rurago avuga ko bafashwa kwiyubaka nabo bakabona ibibatunga.
Ati: “Nk’abantu bacuruzaga utubari twarahagaze, abatwara amagare, mbese impande zose zarahungabanye (…) bafashije abantu bo mu kiciro cyambere kandi nabo baratoranyaga. Turifuza ko nk’abantu bahagarikiwe akazi leta nabo yagira uko ibafasha batitaye ngo ni mu kiciro iki niki, nabo bagire uko babaho.”
Kubijyanye n’iki kibazo, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gataraga Kabera Canisius, avuga ko bamwe mu baturage bagizweho ingaruka na COVID-19 bahawe ubufasha mu bushobozi umurenge wari ufite.
Ati:“Mu bufasha buke twagiye tubona, murabizi abantu bagirwaho ingaruka bambere ni abari mu kiciro cya mbere, n’icyakabiri mu budehe,icyo twishatsemo ni ukwifashisha abafite amakoperative n’abacuruzi tubashakamo ubushobozi dufasha abo bantu bo muri ibyo byiciro, ariko umubare uranga ukatubana munini,ntabwo haboneka ibikwiriye bose kandi ntitwari kubona ibyo tubaha burimunsi ariko abo twabashije twarabafashije kuko twiyambaje n’abafatanyabikorwa batandukanye.”
Yongeraho ko hari n’abandi bafashijwe mu buryo bwo kubona akazi, harimo ;Abafundi n’Abayede kugirango babone ikibatunga.
Ati: “Abafundi n’abayede twabafashije kubona akazi mu kubaka ibyumba by’amashuri mu murenge ,twahereye kuri bamwe bari basanzwe babikora ariko bagizweho ingaruka n’iki cyorezo, ikindi ni uko twahereye ku batuye mu murenge wacu kugirango babone icyabatunga, n’abandi tuzakomeza kubafasha mu bushobozi tuzajya tubona”.
Kuva icyorezo cya COVID-19 kigaragaye mu Rwanda, Umurenge wa Gataraga ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo imiryango itegamiye kuri Leta, amakoperative, amadini n’amatorero bafashije abamotari 18, abanyonzi 37 ndetse n’abandi baturage bo mu bindi byiciro bagizweho ingaruka n’iki cyorezo.
Izabayo Jean Aime Desire domagency20@gmail.com