Gicumbi: Barifuza gupimwa mbere yo kugenerwa uburyo bwo kuboneza urubyaro
Bamwe mu bagore bitabira gahunda yo kuboneza urubyaro bo mu murenge wa Bukure,barifuza kujya bapimwa mbere yo kugenerwa uburyo babonezamo urubyaro hirindwa ingaruka ziterwa no gukoresha uburyo butajyanye n’ubushobozi bw’ubuzima bwabo
Mu Rwanda uburyo bukoreshwa baboneza urubyaro buratandukanye burimo agapira , inshinge , ibinini , agakingirizo , n’uburyo bwa burundu ku bagore n’abagabo.
Gusa hari igihe uburyo bukoreshejwe bwanga bigatera ingaruka z’uburwayi cyangwa kubyara , Tuyisenge wo mu karere ka Gicumbi,yatangiye kugerageza uburyo bwo kuboneza urubyaro afite abana batanu biza kwanga ubu afite abana icumi avuga ko kuba atarapimwe ngo harebwe ubushobozi bw’umubiri we byagize ingaruka zo kubyara kandi aboneza urubyaro.
Aragira ati: “Natangiye kuboneza urubyaro mfite abana batanu, bigenda byanga ubu mfite abana icumi, iyo bampima hakarebwa ibijyanye n’uko mpagaze byari kumfasha”.
Mukaruyange leocadie akomeza avuga ko kuba batajya bapimwa ngo harebwe uburyo bujyanye bashingiye ku bibazo biba kuri bamwe mu baboneza urubyaro,ngo bibagiraho ingaruka zirimo no kubyara.
Aragira ati: “Ubundi bagakwiye kujya badupima hakarebwa uko duhagaze kuko hari ababoneza bikanga agatwita cyangwa ukagira izindi ngaruka z’ubuzima “.
Umuyobozi w’ibitaro bya Byumba Dr Ntihabose Corneille, avuga ko mbere yo gufasha uwariwe wese kuboneza urubyaro hakorwa ibintu bibiri; gusuzuma harebwa uko umubiri w’umuntu uhagaze, kuganirizwa basobanurirwa uburyo bunyuranye bwo kubonezamo urubyaro, nyuma ugafasha ubishaka kuboneza urubyaro bityo utabikora aba arenze ku mabwirizwa.
Ati: “Ubundi amabwiriza avuga ko ugomba gupima, ukanaganiriza ushaka kuboneza urubyaro nyuma ukamufasha guhitamo uburyo azakoresha , niba hari abatabikora baba barenze ku mabwiriza icyo tugiye gukora ni ubukangurambaga hagakurikizwa amabwiriza”.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC kivuga ko 1% byababoneza urubyaro bagirwaho ingaruka n’uburyo bakoresheje bwo kuboneza urubyaro,gusa ngo bose bahita bafashwa n’abaganga.
Eric Twahirwa