IMIKINO

Murenzi Abdalah yagizwe umuyobozi w’inzibacyuho wa Rayon Sports

Kuri uyu wa Gatatu Ikigo cy’Igihugu cy’imiyoborere RGB cyemeje ko Murenzi Abdalah ariwe uhagarariye komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports nyuma y’uko iyari iyobowe na Munyakazi Sadate yose isheshwe.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020, komite nyobozi Rayon Sports yari iyobowe na Munyakazi Sadate yahagaritswe n’urwego rw’Imiyoborere RGB kubera kutubahiriza inshingano bahawe harimo no guhosha amakimbirane yari amaze igihe muriyi kipe.

Murenzi wagizwe Perezida w’inzibacyuho w’iyi kipe kandi mu mwaka wi 2013 yayibereye Perezida,

Abayobozi batatu bahawe kuyobora Rayon Sports mu gihe k’iminsi 30 ni;

  1. Murenzi Abdalah : Perezida
  2. Twagirayezu Thadee :Ugize komite
  3. Me Nyirihirwe Hilaire: Ugize Komite.

Iyi komite y’inzibacyuho ifite inshingano zo;

  1. Kunoza amategeko y’umuryango no kuyahuza n’itegeko rigenga imiryango itari iya leta
  2. Gushyiraho inzego z’umuryango ziteganywa n’amategeko
  3. Gukurikirana umunsi ku munsi ibikorwa bya Rayon Sports fc
  4. Gutegura imbonerahamwe ngenga mikorere y’umuryango n’ibikorwa byawo
  5. Gushyiraho uburyo buboneye bw’imikoreshereze y’umutungo w’umuryango
  6. No gucunga umutungo w’umuryango mu gihe k’inzibacyuho.

 

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Rwamagana: Yagiye kwimara ipfa asanga nyirirugo akanuye

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata 2024, Mu rugo rw’umugabo witwa…

19 hours ago

Perezida Kagame yitabiriye inama ya World Economic Forum i Riyadh

Nyakubahwa Parezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yageze i Riyadh muri Arabie Saoudite aho…

21 hours ago

Gaza: Hamenyekanye andi makuru ku ruhinja ruherutse gukurwa mu Nda ya Nyina yishwe na Bombe

Uruhinja ruherutse gukurwa mu nda ya Nyina wishwe na bombe n'abaganga mu buryo bwatangaje benshi,…

24 hours ago

BBC n’ijwi ry’Amerika byahagaritswe muri Burkina Faso

Ubuyobozi bw'igihugu cya Burkina Faso bwahagaritse radiyo BBC n'ijwi ry'Amerika mu gihe cy'ibyumweru bibiri. Amakuru…

1 day ago

Kayigamba Théophane wabaye umunyamakuru w’imikino yambitse impeta y’urukundo umukunzi we muri Australia-AMAFOTO

Kayigamba Théophane wamenyekanye cyane nk’umunyamakuru w’imikino mu Rwanda mbere yo kwimukira muri Australia mu 2018,…

1 day ago

Liverpool FC yabonye umusimbura wa Jurgen Klopp

Ikipe ya Liverpool FC yo mu Bwongereza yamaze kumvikana na Arne Slot warusanzwe ari umutoza…

1 day ago