Uwayezu Jean Fidele yatorewe kuyobora Rayon Sports
Inama y’inteko rusange idasanzwe ya Rayon Sports yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2020, yemeje ko Uwayezu Jean Fidele ariwe mu yobozi uyihagarariye.
Uyu munsi ni bwo komite y’inzubacyuho ya Rayon Sports yasoje igihe yahawe na RGB kugira ngo ibe yamaze gushyira ku murongo ibibazo byo muri iyi kipe.
Uretse gutegura amategeko shingiro y’uyu muryango, iyi komite yagombaga gusiga inakoresheje inama y’inteko rusange itorerwamo komite nyobozi nshya isimbura iya Munyakazi Sadate yahagaritswe ku wa 22 Nzeri 2020.
Ni inteko rusange itavuzweho rumwe bitewe n’uburyo yatumijweho kuko abahoze bayobora iyi kipe batari bemerewe kuyitabira, ni mu gihe abayitumiwemo ari abayobozi ba Fan Clubs za Rayon Sports ari nabo bari bemerewe gutora, gusa buri mukunzi wese wa Rayon Sports yari yemerewe kwiyamamaza.
Abayobozi ba za Fan Clubs uko ari 45, saa 9h10’ bari bamaze kugera mu cyumba cy’inama muri Lemigo Hotel ahabereye iyi nama y’inteko rusange.
Kuva saa 10h30’ kugeza saa 14h 10’ habaye igikorwa cyo kumurikira abanyamuryango amategeko nshingiro y’iyi kipe maze n’abo bayatangaho ibitekerezo bagira ibyo bongeramo biremezwa.
Hahise hakurikiraho igikorwa cy’amatora yari ayobowe na perezida w’inzibucyaho ariwe Murenze Abdallah, hatowe ibyiciro 3, komite nyobozi, komite ngenzuzi n’akanama nkemurampaka.
Ku mwanya wa perezida wa Rayon Sports habonetse abantu 2 ari bo Bizimana Slyvestre. Yavutse muri 1985. Afite A0 mu bukungu. Arikorera ku giti cye. We ntiyabashije kugera mu nteko rusange kubera ko asanzwe ari umudivantisiti w’umunsi wa 7, na Uwayezu Jean Fidele umugabo w’imyaka 54 ukomoka i Nyanza. Afite Masters muri Business administration akagira na licence mu mategeko.
Byaje kurangira Uwayezu Jean Fidele wanabaye mu ngabo z’u Rwanda ari we utorewe kuyobora iyi kipe ya Rayon Sports, n’amajwi 39 muri 49 batoye.
Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere hatowe Kayisire Jacques. Yatowe ku majwi 33 , mu gihe Mushimire Jean Claude bari bahatanye yagize amajwi 15, imfabusa iba imwe .
Visi Perezida wa kabiri yabaye Ngoga Roger Aimable wari wiyamamaje wenyine. Yagize amajwi 47 , imfabusa ziba 2 Umubitsi yabaye Ndahiro Olivier nawe wari wiyamamaje wenyine. Yagize amajwi 46, imfabusa 3.