Dr.Bizimana Jean Damascene yagizwe Minisitiri w’Ubumwe Bw’Abanyarwanda, Busingye Johnson agirwa Ambasaderi
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma, agira Dr. Jean Damascene Bizimana Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Johnston Busingye wari umaze igihe kirekire ari Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta agirwa Ambasaderi mu Bwongereza.
Dr Bizimana ni we wa mbere uyoboye iyi Minisiteri y’Ubumwe be’abanyarwanda, yemejwe n’inama y’abaminisitiri muri Nyakanga 2021, iba Minisiteri ya 20 mu zigize Guverinoma y’u Rwanda. Yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside(CNLG), nyuma yo kuba yari Umusenateri.
Busingye Johnston wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Yavuye muri Goverinoma nyuma y’imyaka igera ku 8 ari Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa kuru ya Leta kuva muri Gicurasi 2013.
Busingye yasimbuye Yamina Karitanyi wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza kuva muri Nzeri 2015. Yamina wigeze kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo no kubungabunga Ibidukikije mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), we akaba yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz.
Dr Francis Gatare wari Umuyobozi wa RMB we yagizwe Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’Ubukungu.
Dr Fidèle Ndahayo wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ingufu za Atomike. Ni ubwa mbere iki kigo kuva cyajyaho gihawe umuyobozi, bijyanye na gahunda igihugu cyihaye zo gukoresha ingufu za nucléaire mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere.
Clarisse Munezero we yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu mu gihe Dr Mihigo Kalisa Thierry yagizwe Umuyobozi Ushinzwe Ubukungu muri Banki Nkuru y’Igihugu.