Mpayimana Philippe wiyamamarije kuba Perezida yahawe Inshingano muri Minubumwe
Mpayimana Philippe wamenyekanye cyane mu 2017 ubwo yatangazaga kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, yahawe imirimo muri Minisiteri y’Ubumwe n’Uburere Mboneragihugu aho yagizwe Impuguke ishinzwe ibikorwa by’Ubukangurambaga.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu ni yo yahaye uyu mugabo wavutse mu 1970 (afite imyaka 51) inshingano zo kuba Impuguke ishinzwe ibikorwa by’Ubukangurambaga.
Ni wo murimo uzwi ukomeye akoze mu nzego z’ubuyobozi mu Rwanda, gusa mu 2017 yiyamamarije Umwanya w’Umukuru w’Igihugu aba uwa kabiri n’amajwi 0,73%.
Yaniyamamarije kuba umudepite nubwo nabwo atahiriwe ngo abone amanota yamuhesha kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.
Mu 2018 yatangaje ko yashinze ishyaka ryitwa iry’ Iterambere ry’Abanyarwanda (Parti du Progrès du Peuple Rwandais: PPR) gusa avuga ko akiri kurishakira ibyangombwa.
Mu bandi bahawe inshingano muri iyi Minisiteri harimo Anita Kayirangwa wagizwe Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubumwe bw’igihugu, Itorero ndetse n’Uburere Mboneragihugu na Charlotte Urukundo wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa.
Mireille Batamuliza we yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.