Ngororero: Umugabo arakekwaho kwica umugore n’umwana we
Umugabo witwa Niyonshuti Gaston ari mu maboko y’urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha aho akurikiranyweho icyaha cyo kwica uwitwa Kuradusenge Joseline w’imyaka 20 bari barabyaranye n’umwana wari ufite amezi abiri.
Ni nyuma y’uko tariki 20 Ugushyingo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ko mu karere ka Ngororero, Umurenge wa Hindiro, Akagari ka Gatega, ho mu mudugudu wa Cyahafi hiciwe Umugore n’Umwana bari bataramenyekana imyirondoro yabo.
Ubuyobozi bw’Akarere icyo gihe bwatangaje ko iperereza rikomeje hashakishwa uwakoze aya mahano.
Umuvugizi w’ urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru avuga ko bikekwa ko uyu mugabo yamwishe mu rwego rwo guhagarika gutanga indezo.
Ati “Uregwa yari yarabyaranye na nyakwigendera, bikaba bikekwa ko ariyo mpamvu yamwishe mu rwego rwo kugira ngo aruhuke kujya atanga indezo. Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngororero mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha’’.
Nyuma yo gukekwa ko yaba ari we wishe umugore we n’umwana we, Niyonshuti yahise atorokera mu karere ka Rubavu ari naho yafatiwe.