EXPO2021: RDC na Mozambique bitabiriye kunshuro ya mbere
Urwego rw’abikorera mu Rwanda (PSF) rutangaza ko imurikagurisha Mpuzamahanga (EXPO2021) riri kuba ku nshuro ya 24 ryitabiriwe n’abagera kuri 400 harimo n’amatsinda yaturutse muri RDC na Mozambique bitabiriye kunshuro ya mbere, abitabira ngo bakazanakomeza biyongera.
Abamurikabikorwa bitabiriye EXPO 2021 barishimira ko iri murikagurisha ryongeye kuba mu gihe iry’umwaka wa 2020 naryo ryahuye n’imbogamizi z’icyorezo cya COVID-19.
ABERA Belise umwe mubitabiriye murikagurisha ku ncuro yambere aho amurika Tamu sanitary pads, yabwiye Domanews ko abantu bataratangira kuza gusura imurikagurisha cyane.
Ati: ”Biragenda,ariko abantu ntibaratangira kuza gusura cyane nkuko twabitekerezaga, nashishikariza abantu kuza kuko uyu mwaka n’ibikorwa bya Made in Rwanda byariyongereye cyane”.
MFIZI Eugene umunyabugeni uryitabiriye ku nshuro ya gatanu yavuzeko umuntu utaraza muri Expo ari guhomba,
Ati:”Urebye ibintu byose kandi byiza biri muri iri murikagurisha umuntu utaraza yarahombye kuko bihendutse biri ku giciro gito”.
Ubwo hafungurwaga kumugaragaro iri murikagurisha mpuzamahanga, tariki ya 14 Ukuboza 2021, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda Béatha Habyarimana yashimiye itsinda ryaturutse muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo na Mozambique, baryitabiriye ku nshuro ya mbere. Yavuze ko ari umwanya mwiza wo kwigaragaza no gucuruza ibikorerwa iwabo”.
Yanavuze ko bashyizeho iri murikagurishwa mu rwego rwo gushyigikira abikorera bakomeje ibikorwa mu bihe bigoye.
Ati: “Twishimira ko twabashije gukora imurikagurisha mu gihe kigoye aho tumaze imyaka ibiri mu bihe bya Covid-19, ariko turagira ngo tugaragaze uko abikorera bakomeje gahunda yo gushyiraho ubucuruzi.”
Bitewe na COVID-19 hari ibikorwa bitagikorwa nk’uko byakorwaga, mu rwego rwo kwirinda guhuriza abantu benshi hamwe. Byatumye muri iki gihe imurikagurisha Mpuzamahanga ryarahujwe n’irya Made in Rwanda.
Mu rwego rwo kugabanya ibyago by’uko hagira uwanduza undi COVID-19. Kwemererwa kwinjira mu imurikagurisha riri kubera i Gikondo, bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga aho umuntu abona tike imwinjiza binyuze kuri telefoni ye.
I Gikondo aho ribera kandi hashyizwe isuzumiro rya COVID-19, abaje muri ririya murikagurisha bakabanza gupimwa ku buntu.
Iri murikagurisha ribaye ku nshuro ya 24, hari kumurikirwamo ibikorwa bitandukanye birimo itumanaho, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ubworozi, ubwubatsi, abakora imyambaro, ubukorikori, abakora mu rwego rw’imari, ubukerarugendo n’ibindi.
Ryatangiye tariki ya 09 Ukuboza 2021,bikaba biteganyijwe ko rizasozwa tariki ya 30 Ukuboza 2021.
By: ABAYO Minani John