Kagarama: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basabwe gukomeza ubufatanye mu bikorwa by’Umuryango
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro basabwe gukomeza ubufatanye mu bikorwa by’Umuryango kugirango babashe kugera ku ntego biyemeje
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu Inteko rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi mu murenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro.
Iyi nteko rusange yahuje abanyamuryango bo muri uyu murenge mu byiciro bitandukanye kuri iki cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2022, aho bagaragazaga ibyagezweho mu mwaka ibiri ishize banatangaza ingamba nshya mu mikorere mu myaka iri imbere.
Rugambage Emmanuel uhagarariye Umuryango (Chairperson ) FPR Inkotanyi mu murenge wa Kagarama ya sabye abanyamuryango gukomeza ubufatanye mu bikorwa by’umuryango ku girango bazagere ku nteko biyemeje.
Yagize ati: “Mu byukuri ntabwo abantu batatu ndetse n’abandi Bakomiseri twavuze bagera ku bikorwa byose twagezeho, niyo mpamvu tubasaba ngo aho tuzajya tubiyambaza mukomeze mujye muzana ubwenge bwanyu n’amaboko yanyu dukorere u Rwanda. Iyo turirimba indirimbo y’Umuryango tuvugamo ko amaboko yacu azakorera u Rwanda, nimureke amaboko yacu akomeze arukorere.”
Aha yanagarutse ku bikorwa bitandukanye bagezeho birimo; imihanda, kubakira abatishoboye, ndetse n’ibindi byose bishingiye ku nkingi za Goverinoma zirimo; Ubukundu, Imibereho myiza n’ubutabera.
Bamwe mu banyamuryango bo mu murenge wa kagarama bavuga ko nyuma y’ibyo bagezeho mu myaka ishize, urugendo rugikomeje ku girango bagere ku ntego.
Uwanyirigira Console Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi utuye mu murenge wa Kagarama, avuga ko urugendo rugikomeje kuko ibyo bagezeho bitarabageza ku ntego umuryango wifuza.
Yagize ati: “Turakomeza gushyira hamwe nk’abanyamuryango kugirango aho tugeze dukomerezeho twiyubakire imihanda, n’ibindi bikorwa by’iterambere dufatanyije n’abandi batari abanyamuryango ariko bafite ubushake, dukomeze ibikorwa bizatugeza ku ntego umuryango wifuza”.
Inteko rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi iteganyijwe kuba rimwe mu gihe cy’imyaka ibiri guhera ku rwego rw’umudugudu aho yitabirwa n’abanyamuryango bose ku rwego w’akagari n’imirenge ikitabirwa n’ibyiciro bitandukanye harimo; Urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi ndetse n’urubyiruko.
Inteko rusange ikaba igamije kureba no kwishimira ibyagezweho bikajyana no kumurika igenamigambi y’ibikorwa bizakorwa mu myaka ikurikiyeho igenwa n’itegeko ry’Umuryango.
Amafoto: Mporebucye Noel