Perezida Kagame yakiriye kumeza mugenzi we wa Senegal Macky Sall-AMAFOTO

Perezida w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yakiriye kumeza mugenzi we wa Senegal Macky Sall uri mu Rwanda.

Ku rukutwa rw’ibiro by’umukuru w’Igihugu Village Urugwiro byatangaje ko kuri iki gicamunsi Perezida Paul Kagame yakiriye Perezida wa Senegal Macky Sall muri Village Urugwiro ndetse basangira ifunguro rya Saa Sita z’amanywa.

Umukuru w’igihugu cya Senegal Macky Sall ari mu Rwanda mu rwego rwo kwitabira Inama mpuzamahanga igamije kwiga ku iterambere ry’umugore n’umukobwa.

Macky Sall yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku cyumweru, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe yabanje kwakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta.

Ni inama itangira kuri uyu wa Mbere tariki 17 Nyakanga 2023, igatangizwa ku mugaragaro muri Bk Arena.

Yitabiriwe n’abasaga ibihumbi 6000 barimo abantu baturutse hirya no hino ku migabane itandukanye y’Isi barimo n’abayobozi b’ibihugu n’abahagarariye ibihubu byabo.

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye mugenzi we wa Senegal Macky Sall

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *