Minisiteri y’Ubuzima yagabanyije igiciro cya Diyalize ku bantu barwaye impyiko
Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko yagabanyije ibiciro bya Diyalize [dialyse] ku bantu barwaye impyiko kugira ngo iyi serivisi yorohere bose.
Amafaranga ya serivisi yo guhabwa diyalize ku barwayi b’impyiko yagabanutse ava ku 160.000 FRW ugera ku 75.000 frw, guhera ku ya 1 Mata, ku barwayi bose bari mu bitaro bitanga iyi serivisi.
Nubwo igiciro cyagabanutseho kimwe cya kabiri cy’igiciro gisanzwe, bamwe mu bakoresha Mutuelle de Santé bavuga ko badashobora kwiyishyurira ikiguzi cya diyalize y’impyiko, kuko bishyura 100%.
Julien Niyingabira, Umuyobozi w’ishami rishinzwe itumanaho mu kigo gishinzwe ubuzima (RBC), yatangarije ikinyamakuru The New Times ko ubwishingizi bw’ubuzima ku baturage – Mutuelle de Santé – bafite ibibazo by’impyiko cyangwa indwara zikomeye z’impyiko bazongerewa igihe cyo kuvurwa bayikoresheje mu gihe bategereje guhindurirwa impyiko.
Ati: “Ubusanzwe Mitiweli [Mutuelle de Santé] yishyura ikiguzi cya diyalize y’impyiko mu byumweru bitandatu gusa ariko hari ibiganiro bigamije kongera igihe”.
Abarwayi bahabwa serivisi zo kuvurwa impyiko bavurwa byibuze gatatu mu cyumweru, ibyo bikaba byongera igiciro bishyura.
Mu Rwanda, hari ibitaro umunani gusa bitanga serivisi z’impyiko,birimo; Ibitaro bya King Faisal, Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda, Ibitaro bya Rwamagana, Ibitaro bya Gihundwe, Ibitaro bya Gisenyi, na Kigali Dialysis Center – Africa Healthcare Network.
Indwara ikomeye y’impyiko n’ugutakaza buhoro buhoro ubushobozi bwo kuyungurura amaraso.
Mu bisanzwe, impyiko ziyungurura amaraso yose mu mubiri buri minota 30.Zikora cyane kugira ngo zikureho imyanda, uburozi, n’amazi adakenewe.
Impyiko ni urugingo rufatiye runini umubiri wacu; rwifashishwa mu gusukura amaraso no gusohora imyanda n’ubundi burozi, bwoherezwa mu ruhago, nuko imyanda yose igasohoka mu nkari. Zifasha mu kuringaniza kandi umuvuduko w’amaraso, imyunyungugu n’ibindi binyabutabire mu mubiri ndetse zitabazwa no mu ikorwa ry’uturemangingo dutukura tw’amaraso.
Iyo impyiko zidakora neza, ni ukuvuga ko ziba zatakaje ubushobozi bwo kuyungurura no gusohora imyanda, umubiri ubonekamo imyanda myinshi, impyiko ntizibe zigishoboye kuyisohora yose. Zitangira kwangirika, byaba bitavuwe neza ukaba wanahasiga ubuzima.
Hari ibintu bitandukanye bishobora gutuma impyiko zidakora neza, mu kubivura bareba icyabiteye, akaba aricyo gikurwaho. Impamvu zimwe na zimwe zishobora kuvurwa, impyiko zikongera gukora neza, ariko hariho n’izitavurwa bivuze ko impyiko zitongera gukora neza (renal failure).
Dialysis (cyangwa diyalize) ni uburyo bwo kuyungurura no gusukura amaraso hakoreshejwe imashini zikora akazi nk’ak’impyiko.
Iyo ndwara ubwayo ntikiza impyiko zidakora neza, gusa yongera igihe cyo kubaho kuko iba yasimbuye akazi gakorwa n’impyiko.