I Masisi: Abaturage barigutakambira M23 kuza kubakiza inyeshyamba
Nyuma y’uko umutwe wa M23 urekuye ibice wari warafashe muri Masisi, haravugwa ko imwe mu mitwe izwiho guhohotera Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, yahise yigabiza ibyo bice byarekuwe na M23, yongera guhohotera abaturage, benshi batangiye kuyitakambira.
Abatuye muri Masisi baravuga ko usibye ubwicanyi bwongeye kugaragara, iyi mitwe y’inyeshyamba irimo Mai Mai, Nyatura na FDLR ikomeje ubugizi bwa nabi no gusahura amatungo yabo.
Amakuru avuga ko kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Mata, umukobwa witwa Muhoza Josephine yishwe na FDLR ifatanyije na Nyatura ahitwa i Birega ubwo yavaga i Kitshanga yerekeza i Goma.
Yishwe ku munsi Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Lt Gen Christian Tshiwewe Songesa, yasuye Ingabo za Congo (FARDC) muri Masisi aho zari zimaze igihe zitana mu mitwe na M23.
Abaturage b’i Masisi bo bemeza ko badatekanye namba kubera ubwicanyi bakomeje gukorerwa n’inyeshyamba zishyigikiwe na Leta.
Basaba ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’Umutekano muri Sake, Mushaki, Karuba, Kilorirwe na Kitshanga kwagura ibirindiro kuko badatekanye namba.
Uyu ati “Hari umukecuru ushaje cyane baherutse guteragura ibyuma, hari n’undi biciye hariya hirya, hari n’undi mwana bateye icyuma cy’imbunda mu gahanga, kugeza ubungubu ntari kureba.”
Abaturage bavuga ko “Ibyo byose turikubona ari uko M23 yavuye ahangaha” bakomeza bavuga ko “Mu busabe bwacu turifuza ko mwadufasha ikagaruka ahangaha kuko niyo yaturindira umutekano.”
Bavuga ko biringiye ingabo za EAC ariko bagasaba ko nimba zaraje kubarindira umutekano koko zashyira inkambi hirya no hino by’umwihariko ahitwa Kironko ibyo bafata “Nk’umugisha ukomeye cyane.”
Uyu ati “Yaba imirima yacu ubu yabaye iyabo, nta muntu usarura imyaka yahinze, inka bari kuza kuzikura hano twazihungishirije.”
Ni mu gihe kandi abatuye i Mahanga na Nyabyondo na bo basaba guhabwa umutekano usesuye nyuma y’uko Mai Mai, Nyatura na FDLR bigabije inka zabo bakazishorera ku manywa y’ihangu nta rutangira.
Bagaragaza ko iyo batewe n’izo nyeshyamba “bakubita ibipfukamiro hasi bakambaza Imana yo mu ijuru” kugira ngo batabica cyangwa ngo babasige ari intere.
Bahuriza ku kuba umutwe wa M23 wagaruka muri ibi bice kuko utarafata icyemezo cyo gusubira inyuma bari batekanye ubwicanyi bwaracitse.
Kuri pasika, ingabo z’u Burundi zagaruye inka 20 n’intama 15 zari zashimuswe n’inyeshyamba mu gace ka Nyamitaba, muri Teritwari ya Masisi.