Perezida Paul Kagame na Madamu bategerejwe muri Bénin, menya ibikubiye mu ruzinduko rwabo
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ategerejwe mu gihugu cya Benin mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri ribomba gutangira ku munsi w’ejo tariki 14 rukazasozwa tariki 16 Mata 2023.
Nk’uko bikubiye mu itangazo ry’ibiro by’umukuru w’igihugu cya Bénin, rivuga ko Perezida Kagame agiye kuhagirira uruzinduko rw’akazi ku butumire bwa mugenzi we Patrice Talon ndetse akazaba arikumwe na Madamu Jeannette Kagame.
Madamu Jeannette Kagame we azaba ari mu gihugu cya Benin mu rwego rwo guha icyubahiro umugore mu muhango uhateganyijwe mu munsi ibiri ndetse akazatambagizwa ahubatswe ikibumbano cy’umugore (Palace de l’Amazone), n’Urwibutso rw’abihaye Imana rwubatswe mu busitani bwa Mathieu (mu rwego rwo kwibuka abana ba Bénin bitangiye igihugu).
Mu gihe azaba muri Bénin, Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda azakirwa mu gitondo cyo ku wa gatandatu, tariki ya 15 Mata 2023, i Palais de la Marina, na Perezida wa Repubulika, Bwana Patrice TALON, kuri uwo munsi nibwo inama izahuza izahuza abakuru bombi mu muhezo izakurikirwa n’inama y’abagize intumwa ku mpande zombi. Iyi nama izemezwa no gushyira ku mukono amwe mu masezerano atandukanye.
Nyuma yaho abakuru b’ibihugu bazagira ikiganiro n’itangazamakuru, bizagaruka ku masezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi birimo cyane cyane ubucuruzi, guteza imbere ishoramari, ubukerarugendo, gusonera iyoherezwa ry’ibicuruzwa by’abantu, ibijyanye n’ubwikorezi bwo mu kilere hagati ya Kigali na Cotonou guteza imbere inganda zikora imyenda ndetse hazanaganirwaho n’ibijyanye no kurwanya iby’iterabwoba.
Bénin n’u Rwanda n’ibihugu bifitanye umubano mwiza wagiye ushimangirwa no gushyiraho bimwe mu bikorwa bitandukanye hagati y’ibihugu byombi hasinywa amasezerano yashimangiwe mu nama ya mbere yabanje yabaye ku ya 29 na 30 Nzeri 2017 i Rubavu (u Rwanda), ahasinywe amasezerano arimo ibijyanye n’ikoranabuhanga (ICT).
Perezida Kagame agiye gusura mugenzi we Perezida Patrice Talon nyuma y’amezi make Pascal Nyamulindia wahoze ayobora umujyi wa Kigali ahawe inshingano zo kuyobora ikigo gishinzwe gutanga irangamuntu muri Benin [ANIP].
Perezida Kagame kandi kuri icyo gicamunsi cyo ku wa gatandatu tariki ya 15 Mata 2023, azaya ku kigo gishinzwe iterambere cy’Umujyi wa Sèmè, Umujyi mpuzamahanga wo guhanga udushya n’ubumenyi aho inama izabamo kungurana ibitekerezo na ba rwiyemezamirimo bakiri bato, abanyeshuri ndetse n’abatangira.