DRC: Uwari umusirikare mukuru mu ngabo z’igihugu yabateye umugongo yigira mu nyeshyamba
Umusirikare mukuru wa FARDC w’ipeti rya lieutenant Mudende Mukwiza Olivier ngo yateye umugongo ingabo z’igihugu cye ayoboka inzira yo kwiyunga ku nyeshyamba.
Uyu musirikare yatorotse igisirikare cya leta mu cyumweru gishize maze yinjira mu nyeshyamba ziyobowe na Colonel Michel Rukundo uzwi nka Makanika mu misozi ya Fizi-Itombwe (Kivu y’Amajyepfo). Umusirikare utavuga rumwe n’ubutegetsi yari mu mutwe wihariye ufite icyicaro i Minembwe, muri Teritwari ya Fizi.
“Lieutenant Mudende Mukwiza Olivier, umuyobozi wa platoon y’igihugu cye muri brigade ya 12, umutwe ufite icyicaro i Minembwe yagiye mu mutwe w’iterabwoba witwaje intwaro wa Makanika yitwaje imbunda ye bwite”, nk’uko byatangajwe na Jean Marc Elongya, umuvugizi w’ibikorwa bya Sukola 2 muri Kivu y’Amajyepfo.
Umuvugizi w’ingabo yongeyeho ati: “Ibi ntacyo bivuze kubera ko uku gutandukana gufatwa nk’inyungu kuri Repubulika yo kumenya abakunda igihugu nyabo mu ngabo zacyo”.
Uyu musirikare rero yifatanije n’abahoze ari abasirikare bakuru ba FARDC, Michel Rukundo na Charles Sematama bitandukanije na yo mu myaka mike ishize ubu bayoboye imitwe yitwara gisirikare ya Gumino na Twirwaneho igizwe ahanini n’Abanyamulenge nk’uko iyi nkuru dukesha Actualite.cd ikomeza ivuga.
Imisozi miremire ya Minembwe, Fizi na Itombwe irimo imitwe yitwara gisirikare myinshi usanga ishingiye ku moko kandi ihora irwana, bigatuma abaturage bata ibyabo bigakurikirwa n’ibibazo by’ubutabazi muri ako karere.