Urubuga rwa Twitter rwakuriyeho ‘Blue tick’ ibyamamare byinshi bitishyuye birimo, Cristiano Ronaldo n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda
Urubuga rwa Twitter ruherutse kugurwa n’umuherwe wa mbere ku Isi Elon Musk rwakuyeho akamenyetso k’ubururu kajyaga gashyirwa kuri konti za bamwe mu bantu bakoresha kazwi nka ‘verified’.
Ni umwanzuro watangiye gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Kane, dore ko aka kamenyetso kashyirwaga ahanini kuri konti z’abantu bazwi cyangwa abakoresha cyane uru rubuga, mu rwego rwo guha icyizere abakurikirana ibyo batangaza koko atari abantu babiyitiriye.
Donald Trump, Cristiano Ronaldo, Beyoncé kimwe n’abandi bantu benshi b’ibyamamare, imiryango yigenga nk’ikigo cya Nelson Mandela, ibiro bya Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, ubu ntibagifite akamenyetso ko biri ‘verified’/ ‘vérifié’ kuri Twitter.
Mu bigo n’abantu bazwi kugeza ubu batakaje aka kamenyetso harimo;
Beyoncé Knowles
Butera Knowless (umuhanzi uzwi cyane mu Rwanda)
Oprah Winfrey
Bruce Melodie
Ibiro bya perezida wa DR Congo
Donald Trump wahoze ari perezida wa Amerika
Cristiano Ronaldo
Ibiro bya perezida wa Tanzania
Ibiro bya perezida wa Uganda
Ibiro bya minisitiri w’intebe w’u Rwanda,
Hillary Clinton wahoze ashinwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika.
Abakinnyi b’ibyamamare ba NBA nka Giannis Antetokounmpo na James Harden n’abandi…
r
Ndetse na BBC Gahuza n’ibindi binyamakuru byinshi birimo na RBA yo mu Rwanda, ibi kandi byabaye kuri amwe mu makipe y’ibikomerezwa twavugamo nka Juventus yo mu Butaliyani n’andi menshi,
Aka kamenyetso kazwi nka ‘Blue tick’ katangiye gahabwa abantu Twitter igamije kwemeza ababakurikira ko ari abo kwizerwa ndetse ko amazina bakoresha koko ari ayabo, atari ayo biyitiriye.
Byateje impaka, aho bamwe bagaragazaga ko gatangwa mu buryo bumeze nk’ikimenyane ku buryo ari ivangura mu mikoreshereze y’abakoresha urwo rubuga.
Umwaka ushize ubwo Elon Musk yaguraga Twitter yavuze ko ako kamenyetso ari akagamije kuvangura abakoresha urwo rubuga, atangaza ko azakavanaho. Icyakora yavuze ko hazashyirwaho uburyo abashaka kugumana ako kamenyetso bazabasha kwishyura, kakagumaho.
Byateje akandi kavuyo, aho bamwe mu bakoresha Twitter baguze utwo tumenyetso ku bwinshi, harimo n’abatuguze biyitiriye ibindi bigo bikomeye cyangwa abantu bazwi, babeshya.
Kuva ubwo Twitter yatangiye gufata ibyemezo bitunguranye ku bafite ako kamenyetso, rimwe bakagakuraho nta nteguza batanatangaje icyo babikoreye.
Elon Musk yari yatangaje ko guhera tariki 1 Mata aribwo ako kamenyetso kazavanwaho ku bagakoresha bose, icyakora iyo tariki ntiyubahirijwe kugeza kuri uyu wa Kane tariki 20 Mata ubwo abadufite bose bisangaga twavuyeho.
Ako kamenyetso ka ‘Blue tick’ kazajya gahabwa umuntu wiyemeje kwishyura amadolari 8 ku kwezi. Twitter yatangaje ko izajya ibanza gukora igenzura ryimbitse kugira ngo imenye ko uwasabye ako kamenyetso atiyitiriye abandi.
Uru rubuga kandi rwashyizeho ibimenyetso ku byiciro by’ibigo biyikoresha aho icyiciro cya Gold kizajya gishyirwa kuri konti y’Imiryango itegamiye kuri Leta n’ibigo byigenga naho icya Silver gishyirwemo ibigo bya Leta. Ibyo nabyo bizajyana no kwishyura kugira ngo icyo kimenyetso gitangwe.